Imiryango 25 y’abatishoboye yagenewe ubufasha n’umuryango ARDE-KUBAHO
Kuri uyu wa gatatu tariki 18 Kanama 2021, Imiryango 25 y’abaturage bo mu Murenge wa Rukoma batishoboye yahawe ubufasha butandukanye bugizwe n’ibyo kurya, ibikoresho by’isuku, amabati n’ibiryamirwa bifite agaciro gakabakaba ibihumbi 600 kuri buri muryango. Ni ubufasha bahamya ko aribwo bwa mbere bahawe butubutse cyane.
Buri muryango waremewe, wahawe Amabati 20 n’imisumari byo gusakara ngo bature heza, bahabwa ibiryamirwa birimo Matela 2 buri muryango, Ibyo kwiyorosa n’umukeka. Bahawe kandi Ibishyimbo, Isukari n’ifu y’Ibigori(Kawunga), Amavuta akajerikani ka Litiro 5, bahabwa Ikidomoro kibika amazi cya Litiro 120, bahabwa Imiti y’isabune, bahabwa Udupfukamunwa 10 buri muryango, byose hamwe bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 600 kuri buri mu ryango.
Uretse ko n’ibi bihe bya Covid-19 bitari byoroheye imibereho ya bamwe, abbahawe iyi nkuna bahamya ko bari bakeneye ubu bufasha kuko uretse n’ibyo kurya cyangwa se ibijyana n’isuku, isakaro bahawe ry’amabati 20 kuri buri muryango ngo azabafasha kwagura aho babaga, bisanzure kandi barusheho gutura heza.
Nyirahabimana Vestine, umwe mu miryango 17 y’abasigajwe inyuma n’amateka wahawe iyi nkunga, avuga ko yabaho aribwo bwa mbere abonye inkunga ingana uko yayibonye kandi ikaza igizwe n’ibintu byinshi bitandukanye byose akeneye.”.
Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere bwana TUYIZERE Thaddee, asaba uwahawe inkunga kudahirahira agira icyo agurisha. Mu butumwa yahaye abahawe iyi nkunga, yagize ati“ u Rwanda twifuza, ni u Rwanda buri muturage afite imibereho myiza, umuturage atavirwa, afite inzu nziza abamo, aryama heza, umuturage arya neza, agira isuku. Iyo ufite isuku ku mubiri burya no ku mutima harasusuruka. Turashimira Medicus Mundi na ARDE/Kubaho kuba baratekereje uru ruhererekane rw’ibikorwa. Gutanga amabati n’imisumari ni ukugira ngo tugire inzu ibereye umunyarwanda, ariko inzu ni icyo uyiririyemo. Bati ntabwo wagira inzu utarya, ariko na yanzu ugomba kuryama neza, ukabyuka neza n’isuku”.
Bahati Augustin, Umuyobozi w’Umuryango ARDE/Kubaho watanze iyi nkunga ufatanije na Medicus Mundi, avuga ko iki gikorwa bagiteguye mu mirenge 5 ya Kamonyi ariyo; Rukoma, Rugalika, Runda, Nyarubaka na Nyamiyaga. Imiryango 50 niyo yagenewe ubufasha, aho buri umwe inkunga wagenewe ingana n’ibihumbi 600 by’amafaranga y’u Rwanda.