IMIRENGE YASABWE GUKOMEZA INGAMBA ZO KU KUBUNGABUNGA IMBAGO Z’IMIHANDA NO KUNOZA IMITURIRE

Ku gicamunsi cyo kuwa mbere tariki 12 Gicurasi 2025, ku Karere habereye inama yahuje ubuyobozi bw’Akarere, abayobozi b’Imirenge n’ab’Utugari n’abakozi bashinzwe ubutaka n’imiturire mu Mirenge.

Muri iyi nama hagarutswe ku kubungabunga imihanda no gukumira abarengera imbago z’imihanda, haganiriwe no ku guca imiturire y’akajagari. 

Mu gusoza inama hagarutswe ku ngingo ya MUSA, ndetse na gahunda ya TIG ku bakatiwe ibihano byayo ariko ntibakore TIG. 

Iyi nama yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere Dr. Nahayo Sylvere, yari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe ubukungu bwana Niyongira Uzziel.