Imibiri 108 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Mugina

Ubwo hibukwaga ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mugina; hanashyinguwe mu cyubahiro imibiri 108 y’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Muri iyi mibiri, 71 yabonetse mu Murenge wa Nyamiyaga ,37 iboneka muri Mugina. Aba bashyinguwe uyu munsi baje biyongera ku yindi mibiri isaga ibihumbi 59 yari isanzwe ishyinguye muri uru rwibutso.

Abitabiriye iyi gahunda yo kwibuka28

Mu butumwa bwe uwari uhagarariye imiryango y’abari baje gushyingura ababo bishwe muri Jenoside bwana NTIRENGANYA Vedaste avuga ko ari iby’agaciro kuba babashije kubona imibiri y’ababyeyi babo, abana babo, inshuti n’abavandimwe bakaba babashyinguye mu cyubahiro. Gusa asaba abazi ahantu hose hari imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside gutanga amakuru, kuko hirya no hino hakiri imibiri y’Abatutsi bajungunywe mu byobo rusange, ariko bamwe mu bafiye ayo makuru bakaba bakinangira kuyatanga ngo iyo mibiri iboneke ishyingurwe mu cyubahiro gikwiye ikiremwamuntu.

Uyu Ntirenganya yashimiye ubuyobozi bw’igihugu budahwema gufasha abarokotse Jenoside ndetse no kubafata mu mugongo mu bihe nk’ibi bitoroshye byo kwibuka. Yashimiye kandi ingabo zahoze ari iza FPR INKOTANYI, kubera ubutwari bwaranze izi ngabo zikabasha kurokora Abatutsi bicwaga, izi ngabo zigahagarika Jenoside.

Mu butumwa bwe bw’ihumure no kwihanganisha imiryango yabuze abayo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mme Kayitesi Alice    yashimiye buri wese wafashe umwanya we akaza kwifatanya n’abanyamugina kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yavuze ko bazakomeza nk’ubuyobozi bw’Intara kuba bugufi abarokotse Jenoside ndetse no gukora ibishoboka byose ngo imibereho myiza yabo irusheho kuba myiza.

Meya ashyira indabo ku mva

Iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994; by'umwihariko tukaba tuzirikana Abatutsi biciwe kuri Paruwasi Gaturika ya Mugina no mu nkengero zaho mu cyahoze ari Komini ya Mugina, umushyitsi mukuru yari Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Mme KAYITESI Alice, hari kandi Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi Dr NAHAYO Sylvere na bagenzi bagize komite nyobozi y'Akarere. Ni gahunda yanitabiriwe na Hon.Senateri MUKAKARANGWA Clothilde, Hon.Senateri UMUHIRE Adrie, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara bwana Busabizwa Parfait, Hon.Depité RWAKA Pierre Claver, Hon. Depite UWUMUREMYI Marie Claire, Hon.Depite Uwera Kayumba Alice, Hon.Depite MBONIMANA Gamariel, Hon. Depite Mukabunani Christine na Hon. Depite Kamanzi Ernest.

Guverineri Kayitesi avuga ijambo

Hari kandi Abayobozi b'Uturere twa Bugesera, Ruhango na Gisagara, Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo n'Abagize Inama y'umutekano itaguye y'Akarere, Perezida wa IBUKA mu Karere bwana Benedata Zacharie, inshuti n'abavandimwe baje kwifatanya n'abatuye uyu Murenge kwibuka Abatutsi bazize Jenoside mu cyahoze ari Komini Mugina.