“Icyumweru cy’umujyanama tugitegerejeho umusaruro ufatika mu gufasha umuturage mu iterambere n’imibereho myiza ye”
Ubwo yatangizaga icyumweru cyahariwe ubufatanye bw’abagize inama Njyanama y’Akarere n’abaturage mu iterambere ryabo, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere bwana NYONI Emilien Lambert yasobanuye ko iki cyumweru ari umwihariko w’abajyanama wo kurushaho kwegera umuturage kandi ngo biteze kuri iki cyumweru umusaruro ufatika ku kukumufasha kugera iterambere n’imibereho myiza.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere muri iyi gahunda yabere I Nyarubaka mu Kagari ka Kambyeyi, yasobanuye ko ubusanzwe bakorana n’abaturage kandi babana nabo umunsi ku wundi. Kuba rero haratekerejwe kuri iki cyumweru, ngo ni umwihariko wo kwita kuri gahunda zimwe na zimwe zirimo gushishikariza abaturage kwitabira ubwisungane mu kwivuza kandi bakabikora hakiri kare. Hazibandwa kandi ku gusobanurira abaturage gahunda ya Ejo Heza igamije gufasha abaturage kwizigamirya by’igihe kirekire kandi ngo igishimishije nuko bamaze kuyumva kandi bazi neza akamaro kayo, ibyo bikazafasha ku kwinjiza abaturage benshi muri ubu buryo bwo kwiteganyiriza ejo habo hazaza.
Abajyanama muri Njyanama kandi bazafasha abaturage ku gukumira ubuzererezi mu miryango ndetse habeho gukora ubukangurambaga ku gukumira inda ziterwa abana b’abangavu bakabyara imburagihe kuko iki kibazo kibangamira imibereho yabo n’ubuzima bwabo bukangirika.
Uretse mu Murenge wa Nyarubaka, mu Mirenge yose iki gikorwa cyaratangijwe kikazasozwa kizasozwa tariki ya 02 Ukuboza 2022 mu nama y’inteko rusange ya JADF aho abajyanama bazanagaragaza umusaruro wavuye muri ubu bukangurambaga mu iterambere n'imibereho myiza y'abaturage.

Mu Gutangiza, iyi gahunda yahujwe n'ibikorwa by'umuganda witabiriwe n'abajyanama b'Akarere uko ari 17 bakaba bari bigabanyije mu matsinda 3. Umuyobozi w'Inama Njyanama y'Akarere bwana Nyoni Emilien Lambert niwe watangirije iki gikorwa mu Murenge wa Nyarubaka . Visi Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere bwana Ngirinshuti Fidele yitabiriye iyi gahunda hamwe na bagenzi be mu Murenge wa Karama naho irindi tsinda ry'abajyanama ryakurikiranye iyi gahunda y'inama Njyanama mu Murenge wa Ngamba
