I MUSAMBIRA HATANGIRIJWE ICYUMWERU CYO KURWANYA RUSWA N'AKARENGANE

Mu Murenge wa Musambira mu Kagari ka Buhoro niho hatangirijwe ku rwego rw'igihugu icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa n'akarengane kuva 25/11 kugeza 08/12/2024. Iyi gahunda yakozwe nyuma y’umuganda rusange wahuje abaturage n’abayobozi babo muri uwo murenge ku musozi wa Kantare.

Ni igikorwacyari kigamije kongera kwibutsa buri muntu ko ruswa ari ikibazo kandi ko imunga ubukungu bw'igihugu. Mu butumwa bwatanzwe abitabiriye basabwe kugira uruhare mu gutanga amakuru ku byaha bya ruswa kandi bagafatanya mu bikorwa bigamije kwimakaza imiyoborere myiza ishingiye ku gukorera mu mucyo.


Umuvunyi Mukuru Mme NIRERE MADELEINE yibukije ko ruswa ari inzitizi ikomeye ku iterambere ry’igihugu kandi ko buri wese ahamagarirwa gukora ibishoboka byose kugira ngo ruswa ikumirwe kandi irwanywe bifatika.


iki gikorwa cyanitabiriwe n'Umuvunyi Mukuru Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa Mme Yankurije Madeleine. Gahunda yanaranzwe n'urugendo rwitabiriwe n'abaturage n'abayobozi babo; rwo kwamagana ruswa n'akarengane aho iva ikagera.
Guverineri w’Intara y'Amajyepfo Mme Kayitesi Alice ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe ubukungu bwana Niyongira Uzziel n'abakozi b'urwego rw'Umuvunyi nabo bitabiriye iki gikorwa, hari kandi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Musambira Mme Nyirandayisabye Christine.