I MUSAMBIRA HAKOZWE UBUKANGURAMBAGA KURI GAHUNDA YA “BYIKORERE”

Kuri uyu wa 13 Werurwe 2025 mu Murenge wa Musambira Akagari ka Kivumu habereye ubukanguramba kuri gahunda ya “Byikorere” bwateguwe  ku bufatanye n'itsinda rya Irembo LTD n'abafatanyabikorwa baryo bayobowe na bwana Gategabondo Patrick Umuyobozi Mukuru wungirije wa Irembo LTD. 
Iki gikorwa cyagizwemo uruhare na Mme Uwiringira Marie Josee Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe imibereho myiza aho yakanguriye abaturage kumva ko ikoranabuhanga bagomba kurigira intego mu buzima bwabo bwa buri munsi kuko rifasha mu mitangire ya serivisi mu buryo bwihuse.  

Hatangiwe ubumenyi bwo kwisabira servisi ku buryo ababashije kwisabira ubwisungane mu kwivuza ku buryo bw'Ikoranabuhanga (imiryango 30) yishyuriwe ndetse hatanzwe na telefone za smartphone 10 ku basubije ibibazo neza bya Byikorere. Igikorwa cyitabiriwe n'intumwa ya MINALOC, MINICT, GIZ ndetse na Banki y’Isi. 

Abaturage biyemeje kuzakomeza kwita kuri serivisi z’ikoranabuhanga kandi amahugurwa bahawe azabafasha kwiyakira serivisi bitabaye ngombwa ko bagana umu agenti.