I GIHINGA HABEREYE INTEKO RUSANGE Y’ABANTU BAFITE UBUMUGA MU KARERE

I Gihinga mu Murenge wa Gacurabwenge habereye inteko rusange y’abantu bafite ubumuga mu karere. Ni inteko yitabiriwe n’abahagarariye abafite ubumuga mu Tugari, Imirenge no ku rwego rw’Akarere.
Ibiganiro byayobowe na Visi Meya Ushinzwe Imibereho Myiza Madame Uwiringira Marie Josee, byitabiriwe n’Umuhuzabikorwa w’Umusigire wa NCDP ku rwego rw’Igihugu, Umuyobozi wa NCPD mu Ntara y’Amajyepfo hamwe n’Umuhuzabikorwa wa NCDP ku rwego rw’Akarere bwana Nzigiyimana Michel.
Haganiriwe ku byakorewe Abafite Ubumuga uyu mwaka dusoza wa 2025/2026 n’ibiteganyijwe umwaka utaha. Hatanzwe ikiganiro kuri “mutuel” y’umwaka utaha, gahunda ya Ejo Heza igamije kwizigamira by’igihe kirekire.