HUYE: HABEREYE AMARUSHANWA UMURENGE KAGAME CUP 2025

Tariki 1 Kamena 2025, mu Karere ka Huye habereye amarushanwa ngarukamwaka yo ku rwego rw'Igihugu "Umurenge Kagame Cup" yateguwe ku bufatanye na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu hamwe n’Ikigo cy’igihugu cy’Imiyoborere-RGB. 

Aya marushanwa aba agamije kwimakaza imiyoborere myiza yo soko y’iterambere nyakuri, gukorera mu mucyo no gutanga serivisi nziza umuturage agahora ku isonga. Iyi mikino kandi iba igamije gukuza impano z’abakiri bato mu mikino bityo zikaguka bakarushaho kugira ubunararibonye. 

 Akarere kari gafite ikipe ya Basketball (abagabo & abagore) bakiniye muri IPRC Huye no muri Kaminuzay'uRwanda, ikipe ya sitball (abagore n'abagabo) y'Abafite ubumuga bo bakiniye i Gisagara. Umuyobozi w’Akarere Dr. NAHAYO Sylvere yitabiriye aya marushanwa hamwe n'abayobozi b'Imirenge afite amakipe yaserukiye Akarere.

Mu bagore ikipe ya Basketball y'Akarere ka Kamonyi yasezereye amakipi y'Uturere twa Rutsiro na Nyamagabe, bityo ikaba yakatishije itike yo kuzitabira umukino wa nyuma mu marushanwa "Umurenge Kagame Cup" 2025. 

Umuyobozi w’Akarere yashimiye abitabiriye aya marushanwa abizeza ko bazakomeza gufatanya nabo kugira ngo bakomeze guserukira neza Akarere bityo impano zabo zirusheho gukura.