HIZIHIJWE UMUNSI W’IKIGO FATHER RAMON KABUGA TSS
Tariki 24 Gicurasi 2024, mu Kigo cy’Amashuri cy’imyuga n’ubumenyingiro Father Ramon Runda TSS habereye umunsi ngarukamwaka w’ikigo, ibi birori buri gihe bikaba bihuzwa no kwibuka Padiri Ramon washinze iki kigo mu 1997 akazana n’ibindi bikorwa by’iterambere muri aka Kagari ka Kabuga mu Murenge wa Ngamba.
Igikorwa cyabimburiwe no gutaha ivomero ry’amazi meza ndetse n’ikiraro byubatswe n’umufatanyabikorwa PDK. Ibi bikorwa byombi byahawe umugisha na Nyicyubahiro Musenyeri Simaragde Mbonyintege yari kumwe na Masoeur Milagros Sanz umuyobozi wa PDK N’Umuyobozi w'Umurenge bwana MUNYAKAZI Epimaque.
Umuyobozi w’Akarere yashimiye uruhare rwa Kiriziya Gaturika mu kwita ku burezi n’uburere bifite ireme ndetse no gufasha umuryango nyarwanda muri rusange gutera imbere. Yavuze ko nk’Akarere bazakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo uburezi Kiriziya gaturika yagizemo uruhare ndetse n’andi mashuri muri rusange akomeze gufasha abana b’u Rwanda kwiga neza.
Musenyeri uri mu kiruhuko cy’Izabukuru Nyiricyubahiro Mbonyintege Smaragde avuga ko aterwa ishema n’ibikorwa bakora kandi ko nka Kiriziys bazakomeza mu murongo wo kogeza ivanjiri no gufatanya na Leta mu bikorwa biteza imbere abaturage.


