Hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umunyafurika buri wese yibutswa kumurengera

Hirya no hino mu Karere hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umunyafurika. Ku rwego rw’Akarere iyi gahunda yabereye ku kibuga cya Crimson Academy muri Kagina mu Murenge wa Runda; Insanganyamatsiko iragira iti: "Turengere umwana, Twubake Ejo Heza".

Ni ibirori byateguwe ku bufatanye n'umuryango Good Neighbors International hagarutswe ku butumwa mu mivugo, imbyino ndetse n'ubutumwa bw'impanuro z'abayobozi ziganisha ku kurinda umwana ihohoterwa.

Gahunda yitabiriwe na VM Ushinzwe Imibereho Myiza Mme UWIRINGIRA Marie Josée, hari kandi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Runda bwana MWIZERWA Marie, Umuyobozi w'Ingabo mu Mirenge ya Runda na Rugalika, abayobozi b'ibigo, ababyeyi, abarezi n'abanyeshuri baturutse mu bigo binyuranye muri aka Kagari.


Mu butumwa bwe, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage yagarutse ku mateka y’uyu munsi muri Afurika, avuga ko ku itariki nk’iyi mu 1971, abana b’abanyeshuri bagera ku bihumbi 20 muri South Africa mu mujyi wa Soweto bafashe icyemezo cyo kwigaragambya mu rwego rwo guharanira uburenganzira bwabo basaba ko bakomeza kwigishwa mu rurimi rwabo kavukire aho kubigisha mu ndimi z’amahanga. Polisi n’igisirikari babahutsemo n’amasasu bicamo ibihumbi by’abana kuva ubwo nibwo abaharanira uburenganzira bw’umwana basabye ko kuri iyi tariki isi yose yazajya izirikana aba bana ariko hazirikanwa uburenganzira bwabo baharaniye bakabizira.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa RUNDA bwana Mwizerwa Rafiki, yavuze ko ari iby’agaciro kuba uyu munsi wizihirijwe mu Murenge ashinzwe kuyobora. Yasabye abana kwita ku burezi n’uburere bahabwa n’ababyeyi babo, anashimangira ko nk’ababyeyi batazahwema guharanira ko uburenganzira bw’umwana bwubahirizwa kandi buri wese akumva ko afite inshingano zo guharanira ko uburenganzira bw’umwana buza ku isonga; by’umwihariko umwana akarindwa ihohoterwa iryo ariryo ryose.