HATASHYWE KU MUGARAGARO PARUWASI GATURIKA YA RUYENZI
Kuri iki cyumweru tariki 20 Nyakanga 2025, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mme KAYITESI Alice ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr. Nahayo Sylvere ari kumwe n'abayobozi b'Akarere Bungirije, bitabiriye ku Ruyenzi mu Murenge wa Runda, igikorwa cyo gutaha ku mugaragaro Kiliziya ya Paruwasi Ruyenzi uyu muhango ukaba wayobowe na Musenyeri Balthazar NTIVUGURUZWA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi.
Ibi birori byo kuragiza Imana iyi Kiriziya nshya, byitabiriwe kandi na Musenyeri Vincent HARORIMANA Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri, Musenyeri Smaragde MBONYINTEGE uri mu kiruhuko cy'izabukuru, abasaserdoti n'abihayimana n'abakristu benshi baturutse hirya no hino.
Guverineri Kayitesi yibukije ko ubuyobozi bw’Intara buzakomeza imikoranire myiza na Kiriziya Gaturika, ashimangira ko ubwo bufatanye bugaragara mu buzima butandukanye burimo uburezi, imibereho myiza y’abaturage n’iterambere ry’umuryango. 

