Hatashywe ikiraro cyo mu Kirere gihuza Utugari twa Nyamirembe na Bunyonga

Ubwo kuri uyu wa 01 Gashyantare 2023 hizihizwaga umunsi Mukuru w’Intwari z’Igihugu kimwe n'ahandi hose mu gihugu, mu Midugudu yose igize Akarere abaturage bafatanyije n’ubuyobozi kwizihiza umunsi w’intwari z’Igihugu, ku biro by'Akagari ka Nyamirembe mu Murenge wa Karama niho habereye ku rwego rw’Akarere ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru w'Intwari z'u Rwanda. Ni gahunda yabanjirijwe no gutaha ku mugaragaro ikiraro cyo mu kirere cyubatse ku mugezi wa Busogwe, iki kiraro kikaba ubu gifasha abatuye utugari twa Nyamirembe na Bunyonga kugenderana nta nkomyi kuko mbere iyo umugezi wabaga wuzuye watezaga ibibazo ndetse bikaba inziti y'imigenderanire.

Mukamana Salome ni umuturage ukoresha iki kiraro agiye kurangura ibyo acuruza mu isoko ndetse no gusura inshuti n’abavandimwe. Yagize ati” nukuri ubuyobozi bwarakoze kuba bwaratwubakiye iki kiraro kuko twagiraga impungenge zo gutambuka aha hantu twambuka tujya hakurya, by’umwihariko mu gihe cy’imvura”.



uyu mubyeyi yongeraho ko iyo imvura yaguye umugezi wa Bosogwe wuzura bityo bikaba inzitizi ikomeye ku bantu bakeneye kwambuka ngo bagende. Hari n’abahatakarije ubuzima mu myaka yatambutse kubera gutwarwa n’uyu mugezi. Bishimira ko ubu iki kibazo cyashyizweho akadomo kuko nta mu ntu uzongera gupfa azize kugwa muri aya mazi.


Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Akarere, Umuyobozi w’Akarere Dr. Nahayo Sylvere asaba abaturage gukomeza kugira uruhare mu kubungabunga ibikorwa bagenda begerezwa. Uyu muyobozi yagize ati” hari ibikorwa byinshi tugenda tugeza ku baturage ku bufatanye nabo cyangwa abafatanyabikorwa, icyo tubasaba ni ukubirinda ko byakwangirika kuko nicyo gikuru”.
Yasabye abatuye muri utu Tugari gushyira imbaraga mu kurinda iki kiraro bityo kibafashe kuko mu migenderanire yabo, mu buhahirane bwabo.

Mu Murenge wa Karere uyu munsi w’Intwari z’u Rwanda witabiriwe n'Umuyobozi w'Akarere Dr. NAHAYO Sylvere, Umuyobozi wa Polisi mu Karere Supt Jean Bosco NSABIMANA, Umuyobozi w'Ingabo mu Karere Maj. Fabien MWANAFUNZI, Umuyobozi wa RIB Mme Jeanne d'Arc MUKANDAHIRO, n'umuyobozi wa DASSO mu Karere bwana IRAKARAMA Albert.
-Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe ubukungu bwana Niyongira Uziel yizihirije umunsi mu Kagari ka Kabagesera Umurenge wa Runda, aho ibirori byabanjirijwe no gutaha ku mugaragaro ibiro by’umudugudu wa Rugogwe.

-Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe imibereho myiza Mme Uwiringira Mari Josee yifatanyije n’abaturage bo mu Mudugudu wa Mushimba, akagari ka Kigembe Umurenge wa Gacurabwenge mu birori byabanjirijwe no gutaha ubuhunikiro bw’imyaka bwuzuye butwaye asaga miliyoni 17. Hatashywe kandi inzu yubakiwe umuryango utishoboye.