HATANZWE TELEFONI 519 KU BAYOBOZI BAFITE’UBUHINZI MU NSHINGANO

Kuwa 09/08/2023 mu rwego rwo kwimakaza ikoranabuhanga mu buhinzi n'ubworozi no kwihutisha serivisi mu ikemurwa ry'ibibazo by'abaturage, ku gicamunsi Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mme Alice Kayitesi yashyikirije abayobozi baturutse mu Mirenge yose bafite mu nshingano ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’abandi bafite mu nshingano ikemurwa ry’ibibazo by’abaturage; Telefoni 519 bagenewe na Guverinema y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Innovasiyo.
Gahunda yitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere Dr. Nahayo Sylvere, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe ubukungu bwana Niyongira Uzziel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere n’Umuyobozi w’Imirimo rusange mu Karere.
Guverineri Kayitesi yasabye abayobozi bahawe Telefoni kuzikoresha neza kandi icyo zagenewe kugira ngo serivisi z’ubuginzi zirusheho gutangwa neza kandi mu buryo bwihuse.
