HATANGIYE ITANGWA RY’AMASOMO MURI GAHUNDA NZAMURABUSHOBOZI

Nubwo turi mu gihe cy’ibiruhuko, ku bigo by’amashuri uyu munsi kuwa mbere tariki 21 Nyakanga 2025 hatangiye gahunda nzamurabushobozi (remedial Program training) igamije gufasha muri iki biruhuko abanyeshuri bo mu mashuri abanza batatsinze neza kugira ngo babashe kugira ubushobozi kimwe n’abandi bityo babe bakimuka. 

Iyi gahunda ikozwe nyuma y’amahugurwa yabaye mu cyumweru gishize yari agenewe abarimu mu rwego rwo kubafasha kuzatanga uburezi aba bana batatsinze neza bakeneye.

Iki gikorwa kiri gukurikiranwa n’ishami ry’uburezi, ni ngarukamwaka kikaba cyaratejerejwe na Ministeri y’uburezi hagamijwe gufasha bana batatsinze kugira ubumenyi bityo bakimuka aho gusibira.