Hatangijwe ubukangurambaga ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Kuwa 25 Ugushyingo 2022, mu Mirenge yose hatangijwe ubukangurambaga bw’iminsi 16 ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Ku rwego rw’Akarere iyi gahunda yabereye mu Murenge wa Rukoma akagari ka Buguri.

Iyi minsi yabimburiwe n'urugendo rwo kwamagana ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Umushyitsi mukuru muri iki gikorwa yari Umuyobozi w'Akarere Dr. NAHAYO Sylvere hari kari kandi n'umuyobozi w'Akarere Wungirije ushinzwe iterambere ry'imibereho myiza Mme UWIRINGIRA Marie Josée, abahagarariye inzego z'umutekano ku rwego rw'Akarere n'Umurenge, abafatanyabikorwa PROFEMME TWESE HAMWE na SEVOTA. Hatanzwe ubutumwa n'ubuhamya byose bigaruka ku kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr. Nahayo Sylvere yibukije ko ubu bukangurambaga ari ingenzi kuko ni uburyo bwo kwibutsa ko hari ikibazo cy’ihohoterwa rikiri mu muryango. Yagize ati” niba turi hano kugira ngo turwanye kandi twamagane ihohoterwa nuko twemera ko mu miryango yacu aho dutuye aho dukomoka hari ikibazo cyo guhohotera. Bityo rero turasabwa gufata ingamba kugira ngo twese dufatanye gukumira ihohoterwa iryo ariryo ryose”.

Umuyobozi w’Akarere yasabye ko ihohoterwa rikumirwa ryaba irishingiye ku gitsina rikorerwa abana n’abakobwa, irikorerwa abagore mu rugo ndetse n’iryaba rikorerwa abagabo. Yavuze ko nk’ubuyobozi bazakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo hakumirwe inda ziterwa abangavu kuko ari ikibazo gihangayikishije umuryango nyarwanda kandi buri wese nabigiramo uruhare twizeye ko bizahagarara.


Umwe mu bana b’abanyeshuri wiga muri College  APPEC mu Murenge wa Rukoma watanze ubu buhamya, yavuze ko yahuje n’ikibazo cy’ihohoterwa riturutse ku bishuko aterwa inda akiri muto. Avuga ko byamusigiye isomo rikomeye kuko byatumye adindira mu myigire abo biganaga bagakomeza kwiga we agakomereza ubuzima ku kwita ku mwana yibarutse.
yashimiye ubuyobozi bw’Umurenge wafashije ku kugira ngo asubire mu ishuri bityo akomeze kwiga. Ashimira ababyeyi ko batamutereranye ubu akaba yarasubiye mu ishuri ndetse akaba yiga neza kandi yizeye ejo he hazaza heza.