Hatangijwe igikorwa cyo kwakira ibitekerezo by’abaturage bizashyirwa mu igenamigambi ry’umwaka wa 2023/2024
Mu nteko z’abaturage zateranye kuri uyu wa kabiri tariki 25/10/2022 mu Tugari hakozwe igikorwa cyo kwakira ibitekerezo by’abaturage bikaba byahujwe no kumurikira abaturage imishinga yakozwe mu bitekerezo bari bagejeje ku buyobozi umwaka ushize, imishinga yatanzwe itarakozwe ndetse n’impamvu yayo; bahawe umwanya kandi batanga ibitekereozbizashyirwa mu ngengo y’imari y’umwaka utaha wa 2023/2024.
Mu nama yabereye mu Mugududu Sabununga mu Kagari ka Ngoma Umurenge wa Nyamiyaga, Umuyobozi w’Akarere Dr. Nahayo Sylvere yavuze ko iki gikorwa kiba kigamije guha umwanya umuturage akagira uruhare mu igenamigambi kuko nibyo biba byiza. Yasobanuye ko iyo ibitekerezo bigeze ku Karere harebwa buri gitekerezo n’imbaraga gifite bitewe n’igikenewe ahantu runaka kihutirwa, noneho bigahuzwa n’ubushobozi bw’akarere ibindi bigashakirwa abafatanyabikorwa bashobora gufasha mu ishyirwamubikorwa ryabyo. Nyuma yo gutanga raporo irambuye ku baturage imishinga yari mu igenamigambi ry'umwaka ushize yakozwe n'itarakozwe n'impamvu iyi mishinga itagezweho; abaturage b'i Nyamiyaga bari kugeza ku buyobozi bw'Akarere ibyifuzo byabo byashyirwa mu igenamigambi ry'umwaka utaha 2023/24Mu bitekerezo byatanzwe, Abaturage bo kuri santeri yo ku Nkambi mu Mudugudu wa Sabununga Akagari ka Ngoma mu Murenge wa Nyamiyaga barashima umuyoboro w'amazi uri kubakwa kuko bari bakeneye amazi cyane, bakaba bifuza ko mu igenamigambi ry'umwaka utaha bahabwa umuliro w'amashanyarazi. Hano i Ngoma barashaka n'ibagiro rya kijyambere ndetse n’umuhanda wabahuza n’Umurenge wa Rugalika abantu bakajya bashobora gutega imodoka hafi yabo bityo bikabafasha byihuse mu buhahirane bwabo n’Umujyi wa Kigali.
Umuyobozi w’Akarere yasabye abaturage kujya bafata neza imishinga begerejwe kandi bakumva ko ibi ari ibikorwa byabo bahamagarirwa kubyitaho bakabirinda kugira bitangirika bityo bikarushaho kubagirira akamaro.Muri izi nteko zahujwe no kwakira ibitekerezo bizajya mu igenamigambi, Umuyobozi Umuyobozi w'Akarere Dr NAHAYO Sylvere ari kumwe n'abagize komisiyo y'imiyoborere myiza mu Nama Njyanama y'Akarere bayobowe na Mme Pascaline Ishimwe bitabiriye inama mu Mudugudu wa Sabununga muri Ngoma/Nyamiyaga, VM ushinzwe Imibereho Myiza Mme UWIRINGIRA Marie Josée yitabiriye inteko mu Kagari ka Gitare Umurenge wa Nyarubaka.