HATANGIJWE ICYUMWERU CYAHARIWE UBUZIMA BW’UMUBYEYI N’UMWANA

Kigo Nderabuzima cya Kigese, tariki 13 Mutarama 2025 Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza Mme uwiringira Marie Josee niho yatangirije icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw'umubyeyi n'umwana. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti: Hehe n'igwingira: Twite ku buzima bw'umubyeyi, umwana n'umwangavu".

Muri iki cyumweru hazatangwa serivisi zo gupima abana kugira ngo harebwe imikurire yabo bijyanye n’imyaka yabo, bazahabwa ikinini cy’inzoka, hazatangwa kandi serivisi zo kuboneza urubyaro, ubujyana ku kwirinda indwara,…

Igikorwa cyitabiriwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Remera Rukoma Dr. Jaribu Theogene, Ushinzwe guhuza Polisi n’abaturage Supt. Uwanyirigira Marie Goretti, Intumwa ya Minisiteri y’ubuzima hamwe n’abafatanyabikorwa ba Minisiteri y’ubuzima.