HATANGIJWE IBIKORWA BY’INGABO NA POLISI MU ITERAMBERE RY’ABATURAGE

Mu Murenge wa Nyamiyaga uyu munsi hatangirijwe gahunda y'ibikorwa by'ubufatanye bw’Ingabo na Polisi mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage. Igikorwa cyaranzwe n’umuganda wihariye wo gucukura umuyoboro w'amazi no gushyira ibuye ry'ifatizo ahazubakwa ivomero kuri EP Byenene, iki kigo kikaba kitagerwagaho n’amazi meza.
Gahunda yitabiriwe na VM Ushinzwe ubukungu bwana Niyongira Uzziel, Umuyobozi w’Inkeragutabara mu Karere Lt.Col. Mugisha Elphaz, Umuyobozi wa WASAC ishami rya Kamonyi n’abaturage bo mu Kagari ka Mukinga.

Umuyobozi w'Inkeragutabara mu Karere Lt. Col. Mugisha Eliphaz, yibukije ko ibi bikorwa ari uruhare rw'inzego z'umutekano mu gukomeza gufatanya n'abaturage mu kubaka umuryango ushoboye kandi ufite imibereho myiza. Asabye abaturage gukomeza gusigasira ibyagezweho.Umuyobozi w'Akarere Wungirije ushinzwe ubukungu bwana Niyongira Uzziel yibukije abaturage b'i Nyamiyaga  ko ubuyobozi buzakomeza kugeza amazi n'amashanyarazi aho bitaragera; anasobanuye ko ibi bikorwa by'inzego z'umutekano biri muri gahunda yo kwizihiza imyaka 31 u Rwanda rumaze rwibohoye