Hatangijwe amarushanwa mu bigo by’amashuri na siporo rusange mu baturage

Ku cyumweru tariki ya 05 Ukuboza 2021 ku rwego rw’Akarere ka Kamonyi mu kibuga cy’umupira cya Nkingo, niho hatangirijwe ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo amarushanwa mu mashuri (competitions inter-scolaires) ndetse na siporo rusange (Sport de masse) mu baturage. Ni gahunda yakozwe hubahirijwe amabwiriza yo gukumira Covid-19, nyuma y’igihe imikino yari yarahagaze kubera iki cyorezo cya Covid-19.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr NAHAYO Sylvere, avuga ko gutangiriza iyi mikino muri aka karere ari iby’agaciro, kuko hari hashize igihe kirekire abaturage baraheze mu rugo kubera Covid-19, ariko nubwo iki cyorezo kigihari hari icyizere ko bitewe no gukomeza gukurikiza ingamba zo kwirinda kizagenda kigabanuka bityo abantu bagasubira mu buzima busanzwe nkuko byahoze mbere.



Mu izina rya Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yavuze ko siporo muri rusange ari ingenzi, kuko ifasha cyane mu buzima bwa muntu ndetse ikaba umuyoboro w’ubufatanye n’ubusabane. Uyu muyobozi ashimangira ngo Akarere ayoboye kazakora ibishoboka byose imikino igakomeza gushyigikirwa kuko ari ingenzi mu buzima.

ku birebana n’iyi gahunda kandi, Meya NAHAYO Sylvere yavuze ko amarushanwa mu mashuri ubwayo afite umwihariko kuko uyu mwaka yahujwe n’ubukangurambaga ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Uyu muyobozi yagize ati” gutegura imikino uyu mwaka byahujwe no kwamaganira kure ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa. Uyu mwaka abatuye isi turahagamagarirwa gukumira guterwa inda kw’abakobwa bakiri bato.

Mu Rwanda iyi mikino ibaye hazirikanwa insanganyamatsiko igira iti” rubyiruko turwanye inda ziterwa abangavu twubake umuryango ubereye u Rwanda”. Muri iki gikorwa cyo gutangiza amarushanwa mu mashuri hakinwe umukino w’amaguru w’ikipe y’abahungu ndetse n’umukino wa Basketball wahuje abahungu bo kuri GS Marie Marie Adelaide na ES Sainte Bernadette Kamonyi.

Gutangiza ku mugaragaro izi gahunda byitabiriwe n’inzego z’ubuyobozi mu Karere, inzego z’umutekano, abakozi b’akarere, abaturage mu ngeri zitandukanye batuye mu Murenge wa Gacurabwenge, abanyeshuri bo kuri ESB KAMONYI n’abandi bafatanyabikorwa. Siporo rusange, ni igikorwa kizahoraho, kikaba kizajya gitegurwa buri kwezi kandi hakabaho kumenyesha abaturage bakitabira.