HASHOJWE AMARUSHANWA KAGAME CUP MU MASHURI

-Kuri sitade ya Ruyenzi mu Murenge wa Runda habereye imikino ya nyuma mu marushanwa “Amashuri Kagame Cup” . Insanganyamatsiko y'uyu mwaka igira iti" Imiyoborere Myiza, Umusingi w'Iterambere" akaba agamije gufasha abanyeshuri kwidagadura no gukuza impano zabo mu mikino inyuranye.
-Perezida wa FERWAFA ariryo shyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda bwana Munyantwari Alphonse yitabiriye iyi gahunda. Hari kandi Umuyobozi w’Akarere Dr Nahayo Sylvere, abakanyujijeho muri ruhago y'u Rwanda, abayobozi muri "federation" ya siporo mu mashuri, abafatanyabikorwa, abafana b'amakipi n'abaturage muri rusange bitabiriye iyi mikino ibereye ijisho.
-Mu bahungu Ikipe y'Ikigo cy'Amashuri ECOSE Musambira yahuye ku mukino wa nyuma n'ikipe y'umupira w'amaguru ya  Runda TSS. Aya niyo makipi yahigitse andi mu majonjora abona itike yo gukina umukino wa nyuma wo ku rwego rw'Akarere.
-Mu bakobwa, ikipe ya GS Remera Rukoma yakinnye n’ikipe ya GS Saint Dominique Gihara ku mukino wa nyuma.
-Mu gitondo habaye kandi amarushanwa muri Hand ball, Volley Ball na Basket ball yose mu mashuri ku rwego rw’Akarere.
-Hatanzwe ibikombe ku makipe yahize ayandi muri discipline zinyuranye, abayobozi batanze ubutumwa bushishikariza urubyiruko gukunda siporo no kurangwa n’imyitwarire myiza mu buzima bwabo.