HASABWE UBUFATANYE MU KURWANYA IMIRIRE MIBI MU BANA
Mu nama y’igihembwe cya mbere ya komite y’Akarere ishinzwe kurwanya imirire mibi mu Karere, Umuyobozi w’Ishami ry’ubuzima bwana Ntabana Gaston yasabye inzego zose bireba ubufatanye mu muhangana n’ikibazo cy’abana bafite imirire mibi, bityo igakumirwa haba mu bana ndetse yewe no mu babyeyi babo.
Iyi nama y’igihembwe cya mbere, yitabiriwe kandi n'umukozi w”ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda- RBC bwana NIYIBIZI Emmanuel yari yaguriwemo kandi abakozi bashinzwe isuku n'Isukura mu Mirenge, abakozi bashinzwe imirire n' abashinzwe ibikorwa by'abajyanama b' ubuzima mu Bigo Nderabuzima.
-Haganiriwe ku myiteguro yo gutangira gushyira mu buvuzi rusange serivisi zatangwaga mu cyumweru cyahariwe ubuzima bw' umubyeyi n'umwana( MCH Week), abitabiriye bunguranye ibitekerezo ku ngamba zihamye zo gukora neza ibikorwa bikorwa mu cyumweru cyahariwe ubuzima bw' umubyeyi n'umwana.
Nyuma y’iyi nama abitabiriye bemeranyijwe ko Ibigo Nderabuzima byakorana n’Abajyanama b'ubuzima mu gihe cya vuba hagamijwe kubasobanurira ibikorwa bigiye gukorwa, kubahugura ku mikoreshereze ya “Toise” no kubaha imiti bazakoresha mu gihe cy’icyumweru cyahariwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana.
Hemejwe kandi ko kuwa 24 Nzeri 2025 nyuma ya saa sita ibinini bivura inzoka zo mu nda bizatangira gutangwa ku bantu bakuru mu masibo abajyanama b’ubuzima bakoreramo no mu Bigo by' amashuri kandi mu Bigo by' amashuri buri mwarimu azajya aha ibinini abana yigisha atange raporo yabo yahaye. Hatangajwe ko Ibikorwa byo gupima abana imikurire, ikubaha ikinini cya Vitamini A n'ibinini bivura inzoka zo mu nda bizatangira kuwa kane tariki 25/09/2025, abana bari muri ECDs no mu Bigo by' amashuri niho bazajya babahera serivisi zose zibagomba. Hemejwe ko serivisi zo kuboneza urubyaro no gushaka abana bacikanwe n'inkingo kugira ngo bakingirwe zigomba gukomeza kwitabwaho cyane. Hemejwe ko ibikorwa by'isuku bizajya binozwa bigizwemo uruhare na Komite z' isuku ku Midugudu zifatanyije naba mutwarasibo n'Abajyanama b'ubuzima ( Buri muntu azajya akorera mu isibo ye ,mu ngo areberera)
