ABAYOBOZI MURI HUYE BAGIRIYE URUGENDOSHURI MU KARERE KA KAMONYI

Tariki 28 Kanama 2024 itsinda ry’abakozi b’Akarere ka Huye bari bayobowe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza Mme KANKESHA Annonciata bagiriye urugendoshuri mu Karere ka Kamonyi.
Abashyitsi bakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza Mme Uwiringira Marie Josee ari kumwe na bamwe mu bakozi b’Akarere.


Aba bakozi bakurikirana ku rwego rw’Akarere n’Imirenge ibikorwa by’Itorero ry’igihugu ndetse n’abakozi bafite mu nshingano ibikorwa by’isuku n’isukura baru baje kwigira ku Karere kacu uko gashyira mu ngiro Imitegurire n’ishyirwamubikorwa ry’Urugerero, ndetse no kureba uko akarere kanoza ibikorwa by’isuku kuko mu myaka 2 ikurikirana Akarere ka Kamonyi niko kaje kabaye indashyikirwa muri izi gahunda kegukana ibihembo.
Aba bashyitsi basuye bimwe mu byakozwe mu isuku no gukumira igwingira mu Murenge wa Runda harebwe kandi Igihango cy’Urungano mu Murenge wa Rugalika iki gikorwa kikaba cyarahesheje Akarere inka y’ubumanzi umwaka ushize kubera kuyobora neza ibikorwa by’urugerero rw’Inkomezabigwi XI.