HAKOZWE UMUGANDA RUSANGE USOZA UKWEZI KWA NZERI
Tariki 30 Nzeri 2023, hirya no hino mu Karere, abayobozi n'abaturage bafatanyije mu bikorwa by'umuganda rusange usoza ukwezi kwa Nzeri. Mu Karere, umuganda wibanze ku gufata neza ibikorwaremezo by'imihanda,kurwanya isuri, kubaka ibibuga by'imyidagaduro no kubakira imiryango y'abatishoboye.
Umuyobozi w'Akarere Dr. Nahayo Sylvere ari yifatanyije n'abatuye mu Mudugudu wa Rugobagoba akagari ka Kigembe, gutunganya ikibuga cy'umupira gihari cyari cyarangiritse mu rwego rwo guteza imbere ibikorwaremezo by'imikino mu guharanira ubuzima bwiza bw'abaturage.

Umuganda witabiriwe kandi na Visi Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere bwana NGIRINSHUTI Fidele, abakozi bakorera ku karere, hari kandi abakozi b’Irembo bari bayobowe na Mme NYINAWINKINDI Liliose umukozi w’Urubuga rw’Irembo ku cyicaro gikuru, rufasha mu kwishyura serivisi za Leta hifashishijwe ikoranabuhanga.
-Nyuma y’umuganda hatanzwe ubutumwa ku kwicungira umutekano, kwitabira igihembwe cy’ihinga, hagarutswe ku bumwe bw’abanyarwanda, ukwezi k’ubumwe n’ubudaheranwa, kwizihiza umunsi w’abageze mu zabukuru.