HAKOZWE UMUGANDA RUSANGE USOZA UKWEZI K’UKWAKIRA

Kimwe n'ahandi mu Karere, ku gasozi k'Ukumurehe Mu Mudugudu wa Ryamanywa Akagari ka Giko Umurenge wa Kayumbu niho habereye ku rwego rw'Akarere umuganda rusange usoza ukwezi kw'Ukwakira 2023. Umuganda wibanze ku gutera ibiti bivangwa n'imyaka kuri 4ha, habayeho kandi ibikorwa byo kurwanya isuri hubakirwa umukingo wakundukaga kubera imvura bikaba byari biteye impungenge ko byakwangiriza imiryango ihatuye.


Uyu muganda witabiriwe na Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Mme Kayitesi Alice ari kumwe na bamwe mu bagize inama y'umutekano itaguye y'Intara ( Police, Inkeragutabara), bwana Nyoni Emilien Lambert Perezida w'Inama y'Akarere ari kumwe n'abajyanama mu nama Njyanama y'Akarere,  Umuyobozi w'Akarere Dr Nahayo Sylvere na VM Ushinzwe imibereho myiza Mme Uwiringira Marie Josée, abagize inama y'umutekano itaguye y'Akarere ka Kamonyi , abakozi ku Karere no ku Murenge.
Nyuma y'umuganda, habayeho kandi gupima indwara zitandura ku babyifuza, abana kandi bagaburiwe indyo yuzuye mu rwego rwo gukumira imirire mibi no kurwanya igwingira.