HAKOZWE UMUGANDA RUSANGE USOZA UKWEZI
Mu Mirenge yose kuwa 27 Mata 2024 hakozwe umuganda rusange usoza ukwezi kwa Mata. Mu Murenge wa Gacurabwenge niho habereye ku rwego rw’Akarere umuganda rusange wabereye mu Mudugudu wa Kabatsi Akagari ka Kigembe.
Umuganda wibanze ku bikorwa byo gusibura no gutanga imirwanyasuri. Uyu muganda witabiriwe n'Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage Mme UWIRINGIRA Marie Josee, Umuhuzabikorwa wa DASSO ku rwego rw'Akarere Bwana KAYITAKIRE Theogene, Perezida w'Inama Njyanama y'Umurenge Bwana RUBADUKA Samson, Uhagarariye Police ku Karere CIP Hiralie MUREBWAYIRE, Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abagore Mme Umuhoza Pacifique, hari kandi n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gacurabwenge Mme UMUGIRANEZA Marthe.
Nyuma y'umuganda Abayobozi baganirije abaturage ku kwizihiza Umunsi w' Umurimo, Ikiganiro ku myiteguro y'amatora ya Perezida n'abadepite, kwicungira umutekano, kwirinda ibiyobyabwenge, kwita ku burezi n'uburere bw'abana.
-Umuganda wasojwe no kugaburira abana indyo yuzuye ababyeyi bibutswa kwita kubana bakiri bato kugirango barusheho kurwanya imirire n'igwingira


