HAKOZWE UBUKANGURAMBAGA KU KWINJIZA IMISORO N’AMAHORO
Tariki 23 Mata 2025, itsinda ry'abakozi bo mu ishami ry'imari bakoze ubukangurambaga ku kwinjiza imisoro n’amahoro mu Mirenge ya Gacurabwenge, Rugalika, Runda na Rukoma.
Igikorwa cyakozwe hifashishijwe Sonomobile ifite ubutumwa bwibutsa abasora igihe ntarengwa cyo kwishyura ipatanti igihembwe cya kabiri muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025. Abaturage kandi bibukijwe kwishyura umusoro ku nyungu z'ubukode no ku mitungo itimukanwa.
