HAKOZWE UBUKANGURAMBAGA KU KWINJIZA IMISORO N’AMAHORO
Ku bufatanye n’Ishami ry’Imari mu Karere, tariki 29 Ukwakira 2024 hakozwe ubukangurambaga mu Mirenge ya Gacurabwenge (santeri Gashyushya, Nturo, Rugobagoba, Gihinga, Kamonyi), Musambira, Kayumbu (Manyana market), Umurenge wa Mugina (centre ya Mbati) no mu Murenge wa Nyamiyaga (ku Nkambi, Arikide) ndetse no mu bindi bice by’iyi Mirenge.
-Aho hantu hatambutse ubutumwa hifashishijwe Sonomobile bwibutsa abasora igihe ntarengwa cyo kwishyura ipatanti igihembwe cya kane ndetse n’umusoro ku mutungo utimukanwa.Iyi gahunda igamije kwibutsa abasora kubikora hakiri kare bitarenze 31 Ukwakira 2024 .