Hakozwe Isuzuma ry’ibimaze kugerwaho mu Mihigo y’Akarere y’umwaka wa 2022/2023
Itsinda ry'abakozi baturutse mu Kigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare kuva tariki 13-15 Gashyantare 2023 bakoze isuzuma mu Karere ka Kamonyi ryamaze iminsi 3, bareba ibimaze kugerwaho mu ishyirwa mu bikorwa ry'Imihigo y'Akarere y'umwaka w'ingengo y'imari 2022/2023.
Mu nama ifungura iki gikorwa yitabiriwe n’ abagize komite nyobozi, abagize inama y’umutekano itaguye y’akarere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge n’abakozi bakorera ku cyicaro cy’Akarere, umuyobozi w'iri tsinda rya NISR bwana MUDENGE Modeste yasobanuye ko isuzuma rikorwa hagamijwe kureba uko akarere gahagaze mu kugera ku ntego z’ibikorwa bashyizeho umukono bakiyemeza kugeraho. Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare nk’urwego rufite mu nshingano gukora iri genzura, abakozi b’iki kigo bafatanya n’akarere ndetse n’abafatanyabikorwa mu kugenzura iyi mishinga harebwa uko igenda igerwaho ariko hanatangwa n’inama ku bikwiye kunozwa.
Muri iki gikorwa hasuzumwe raporo z'ibikorwa by'imihigo, hasuwe imwe mu mishinga hirya no hino mu Mirenge harebwa uko ihagaze, habaye n'ikiganiro n'amatsinda yihariye ku ruhare rwa buri rwego mu guyishyira imihigo mu bikorwa.

Umuyobozi w’Akarere Dr. Nahayo Sylvere yavuze ko imihigo 112 igeze ku rugero rushimishije ishyirwa mu ngiro nubwo hakiri imishinga itararangira, ngo ariko hari icyizere ko nayo izarangira kandi bitanze. Imishinga nayo itarakorwa, hagaragajwe impamvu ndetse n’icyo Akarere gateganya gukora kugira ngo nayo ikorwe kandi mu buryo bwiza, ku bufatanye n’inzego bireba bazakomeza gukurikirana ko imbogamizi zose zihari zikurwaho.

Hasigaye amezi 4 kugira ngo umwaka w’ingengo y’imari 2022/2023 urangire kuko tariki 30 Kamena 2023 nibwo uyu mwaka uzaba ushojwe; niyo mpamvu bisaba ko inzego zose zifatanya kugira ngo habeho gusenyera umugozi umwe kugira ngo imihigo yose izagerweho kandi neza.