HAKOZWE INAMA YO KU RWEGO RW’AKARERE KU GUKUMIRA IMYITWARIRE MIBI MU MASHURI
Ku gicamunsi cyo ku itariki 12 Kamena 2025 mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Kamonyi habereye inama y'uburezi yagunze iyoborwa n’Umuyobozi w’Akarere Dr. Nahayo Sylvere. Yitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe ubukungu bwana Niyongira Uzziel, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe imibereho Myiza Mme Uwiringira Marie Josee, Umuyobozi wa Polisi mu Karere Supt. Fulgence Furaha. Hari hatumiwe abashinzwe uburezi mu Mirenge, abayobozi b’Ibigo by’amashuri na ba nyir’ibigo, abakozi bo mu ishami ry’uburezi ku Karere, abayobozi bungirije bashinzwe imyitwari mu bigo by’amashuri.
Muri iyi nama hagarutswe ku gukumira gukumira imyitwarire mibi mu mashuri, hakaba hagaragajwe ingero zimwe na zimwe z'imyitwarire idahwitse yagaragaye kubakora mu burezi ndetse no ku banyeshuri. Yasabye abitabiriye inama guharanira kuzamura ireme ry'uburezi no kurangwa n'imyitwarire iboneye nk'abarezi barerera igihugu.
Abitabiriye inama kandi bahawe umukoro wo kuzageza icyo kiganiro ku barezi n'abanyeshuri mbere y'uko bajya mu biruhuko.
Ku birebana n’umutekano w'ibigo by'amashuri, Umuyobozi wa Polisi mu Karere yagaragaje ko ibikorwa by'ubujura bw'ibikoresho by'amashuri biterwa ahanini n'uburangare bw'abayobozi b'amashuri badakurikirana nk'uko bikwiye imikorere y'abashinzwe umutekano w'ishuri, yagaragaje kandi ko hari abagizi ba nabi binjira mu kigo cy'ishuri bakangiza ibikoresho by'ishuri. Yasabye abitabiriye inama kwinjira mu ngamba bakarwanya imico mibi irangwa mu mashuri.
