HAKOZWE AMATORA YO KU RWEGO RW'UMUDUGUDU NO GUSIMBUZA ABAYOBOZI BATAKIRI MU NSHINGANO

Tariki 28 Ukwakira 2023, nyuma y'umuganda habaye amatora yo ku rwego RW'UMUDUGUDU, iki gikorwa kikaba cyari kigamije gukomeza guharanira imiyoborere myiza ishingiye ku gukorera mu mucyo no gufasha umuturage hashyirwaho inzego zimwegereye.
Hatowe abagize inama Njyanama y'Umudugudu, habayeho kandi gusimbuza ku baba bari bari muri komite nyobozi y'Umudugudu ariko ubu bakaba batakizirimo kubera impamvu zitandukanye ndetse n'ibyiciro byihariye (CNF, CNJ, NCPD) ku Mudugudu. 


Muri iki gikorwa cyayobowe na komisiyo y'amatora, Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Mme Kayitesi Alice yakurikiranye iyi gahunda mu Mudugudu wa Ryamanywa Umurenge wa Kayumbu, hari kandi n'abayobozi bandi ku rwego rw'Akarere, Umurenge n'Akagari ka Giko Umurenge wa Kayumbu.