HAKOMEJE UBUGENZUZI MU MASHURI HAGAMIJWE GUKURIKIRANA IMICUNGIRE Y’IBIGO
Mu rwego rwo guhoza ijisho mu micungire y’ibigo by’amashuri ndetse n’imyigire y’abanyeshuri hagamijwe kuzamura ireme ry’uburezi, abagize komite nyobozi y’Akarere, abayobozi b’Imirenge n’abakozi bafite uburezi mu nshingano bamaze igihe barihaye intego yo gukora igenzura mu mashuri bagafata umwanya bagasura ikigo, bakaganira n’abana ndetse n’abarimu babo.
Kuwa kabiri tariki ya 23 Nzeri Itsinda riyobowe n'Umuyobozi w’Akarere Dr. NAHAYO Sylvere ryasuye GS Saint Dominique Gihara mu Murenge wa Runda. Hagenzuwe isuku mu kigo, ubwiherero, igikoni, Ububiko bw'ibiribwa. Abana ndetse n'abarezi babo baganiriye n'ubuyobozi.
Abarezi basabwe kwita ku nshingano zabo zo kwigisha, ku kwita ku nshingano, abana bibutswa ko bagomba kuuzinduka, gusubiramo amasomo, kugira ikinyabupfura n'indangagaciro nyarwanda no kwirinda ingeso mbi.
Abana bakanguriwe kuba mu ma Clubs atandukanye cyane cyane club y'ubumwe n'ubudaheranwa bityo basigasire ubumwe bwabo.
Iki gikorwa cyo gusura amashuri cyanakozwe mu Mirenge ya Runda aho GS Rukaragata yasuwe n'umukozi wa NESA, itsinda riyobowe n'umukozi mu ishami ry'uburezi risura amwe mu mashuri y'umurenge wa Rugalika . Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kayenzi ari kumwe n'ushinzwe uburezi nabo basuye GS BUBAZI.



