HAGATI Y’IMIRENGE YA KAYENZI NA RUKOMA HARI KUBAKWA IKIRARO
yuma yuko ikiraro cya Matengu gihuza Imirenge ya Kayenzi na Rukoma cyangiritse, ubu hari kubakwa ikiraro gishya gihuza iyi Mirenge mu rwego rwo koroshya imihahirane hagati y’abatuye iyi Mirenge.
Tariki 11 Gicurasi, Umuyobozi wungirije w'Akarere ushinzwe iterambere ry'Ubukungu bwana NIYONGIRA Uzziel hamwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere bwana Bushayija Fred basuye ibikorwa byo gukora iki kiraro cya Matengu gihuza Imirenge ya Kayenzi na Rukoma.
Iyi gahunda yari mu rwego rwo gukurikirana aho imirimo igeze no kureba uburyo biri gukorwa, abagize itsinda bari kumwe n’umuyobozi w’Umurenge wa Kayenzi bwana Mwizerwa Rafiki. Hamwe na rwiyemezamirimo uri kubaka iki kiraro, hasabwe ko imirimo yihuta uyu muhigo ukarangira. Bashimye ko nibura iki kiraro nicyuzura kizafasha mu kongera gufasha mu buhahirane kuko aha hantu hasanzwe hanyura abantu n’ibintu ku buryo bwagutse. Iki kiraro kikaba kiri mu mihigo y’Akarere y’uyu mwaka w’ingengo y’imari 2024/2025. 