HAGARAGAJWE KO UMUGORE ARI INKINGI Y’ITERAMBERE RY’UMURYANGO

Mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore tariki 08 Werurwe 2025 hirya no hino mu Mirenge, hagaragajwe ko umugore ashoboye kandi ari inking ya mwamba mu iterambere ry’umuryanho.

Ni ibirori byabaye ku nshuro ya 50 uyu munsi mpuzamahanga w’umugore hazirikanwa insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti: Umugore ni uw'Agaciro ".

Muri rusange ibirori byaranzwe no kwishimira ibimaze kugerwaho n'abagore mu ngeri zitandukanye, kuremera imiryango y'abatishoboye, gutuza imiryango itagiraga aho kuba yubakiwe, kugaburira abana indyo yuzuye, mu Murenge wa Runda bo banasezeranyije imiryango 10 yabanaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko. 

Ku rwego rw’Akarere ibirori byabereye muri Gacurabwenge mu Kagari ka Kigembe Umudugudu wa Mushimba. Iyi gahunda yitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mme Kayitesi Alice,  Intumwa za rubanda mu nteko ishinga amategeko  bakaba mu Ihuriro ry'abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishinga Amategeko: Hon. Depite Ayinkamiye Speciose, Hon. Depite Muyango Sylivie, Hon Depite Niyongana Gallican na Hon.Senateri Umuhire Adrie. 

Ibirori byitabiriwe kandi n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe ubukungu bwana Niyongira Uzziel, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza Mme Uwiringira Marie Josee, Mme Umuhire Christiane Umujyanama mu Nama Njyanama y’Akarere,  Abagize inzego za CNF ku rwego rw’Intara, Akarere, Umurenge n'Akagari, Abagize inzego z'umutekano,  abafatanyabikorwa n'abaturage bo muri aka Kagari ka Kigembe