HABAYE INAMA YAHUJE UBUYOBOZI BW’AKARERE N’UBUYOBOZI BWA EAR DIOCESE YA SHYOGWE

Tariki 21 Kanama 2023, umuyobozi Dr. Nahayo Sylvere ari kumwe n’umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe ubukungu bwana Uzziel Niyongira, yakiriye mu biro bye itsinda ry’abayobozi mu Itorero Angrikani mu Rwanda Diocese ya Shyongwe ryari riyobowe na Rt. Rev. Dr. Jered KALIMBA.

Abagize itsinda bari baje ngo baganire n’ubuyobozi bw’Akarere ku gukomeza imikorere n’imikoranire ishingiye ku guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
By’umwihariko hagarutswe ku kibazo ca Poste de Sante ya Nyaruhengeri muri Nyamiyaga iri Torero ryubatse ariko ubu iri vuriro rikaba rikeye ko hanozwa imicungire yaryo, hagarutswe ku kibazo cy’ubutaka bw’Itorero buherereye Cyeru ku Mugina aho ubu butaka Itorero rivuga ko hari umuturage wabwiyandikishijeho.



Hanaganiriwe ku butaka bafite Rugobagoba mu Murenge wa Gacurabwenge, EAR bifuza ko hahindurwa icyo ubutaka bwagenewe gukoreshwa (usage) kuko icyangombwa cyanditseho imiturire kandi bo bifuza ko hashyirwa mu mibereho myiza kugira ngo babashe kwagura ibikorwa by’iterambere hariya hantu.

Ibi bibazo byagaragajwe byaganiriweho bihabwa umurongo kandi Akarere na EAR bazakomeza ubufatanye mu kubishakira ibisubizo.