HABAYE INAMA YA BIRO YA NJYANAMA NA KOMITE NYOBOZI

Tariki 27 Ukuboza 2023 Nkuko biteganywa n’itegeko rigenga imikorere y’Inama Njyanama, ku gicamunsi ku Karere hateraniye Inama yahuje Biro y’Inama Njyanama y’Akarere na komite nyobozi y’Akarere.


Iyi nama yayobowe na Peresida w’Inama Njyanama bwana NYONI Emilien Lambert abayitabiriye barebeye hamwe raporo z’ibikorwa by’amakomisiyo ahoraho agize Inama Njyanama, hasuzumwe kandi ibipimo by’imisoro bivuguruye 2023/2024, gahunda ivuguruye y’itangwa ry’amasoko 2023/2024.
Iyi nama yabaye mu rwego rwo gutegura inama isanzwe y’Inama Njyanama iteganyijwe kuwa gatanu tariki 29 Ukuboza 2023 ku biro by’Akarere.