HABAYE INAMA NYUNGURANABITEKEREZO KU KWINJIZA IMISORO N’AMAHORO
Ku biro by’Akarere kuwa 21.05. 2025 habereye inama yayobowe n’Umuyobozi w’Agateganyo w’ishami ry’imari mu Karere bwana Karekezi Faustin. Inama yitabiriwe n’abakozi bo mu ishami ry'imari,Umuhuzabikorwa wa RRA mu Karere,Umuhuzabikorwa wa NGALI mu Karere.
Abitabiriye inama bunguranye ibitekerezo ku gikorwa cyo kwinjiza imisoro n'amahoro aho kigeze muri uyu mwaka wa 2024-2025; ubukangurambaga ku misoro n'amahoro; igikorwa cyo kwandika abafite imitungo itimukanwa ibinjiriza ubukode; kwishyuza ibirarane by'imisoro n'amahoro; gutegura inama z'abasora mu Mirenge. Hanabayeho kurebera hamwe intego y'imisoro n'amahoro bizinjira mu mwaka utaha wa 2025-2026.