HABAYE INAMA NYUNGURANABITEKEREZO KU ITERAMBERE RY’UBUREZI
Ku Karere habereye inama nyunguranabitekerezo ku iterambere ry'uburezi hagamijwe gufatira hamwe ingamba zo kuzamura ireme ry'uburezi. Ibiganiro biyobowe n’Umuyobozi w’Akarere Dr. Nahayo Sylvere ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza Mme Uwiringira Marie Josee.
Yatumiwemo abakozi mu ishami ry’uburezi ku karere, ba Nyir'Ibigo by'Amashuri Byigenga n'Amashuri afatanya na Leta ku bw'amasezerano.
Muri ibi biganiro hagagragajwe ishusho y’uburezi mu Karere uko buhagaze mu myaka 3 ishize, hibanzwe ku kugaragaza uko abana bagenda bata ishuri ndetse n’ingamba zihari zo kubagarura.
Umuyobozi w’Ishami ry’uburezi mu Karere yagaragaje kandi imitsinda y’abanyeshuri mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza ndetse n’amashuri y’icyiciro rusange (O Level). Muri rusange mu mashuri abanza byagaragaye abana batsinze neza mu mashuri yigenga mu bizamini bya Leta, ariko mu cyiciro rusange, amashuri ya Leta n’afashwa na Leta nibo bafite ijanisha riri hejuru ry’abana batsinze neza ugereranyije n’ayigenga.
Abitabiriye biyemeje gukomeza gushyira imbaraga mu kubaganya umubare w’abana bata ishuri, gukora ibishoboka byose ubucucike mu mashuri bukagabanuka kuko nabwo bufatwa nk’inzitizi mu ireme ry’uburezi.


