HABAYE AMAHUGURWA KU KWINJIZA IMISORO N’AMAHORO

Tariki 27 Gashyantare 2024, ku bufatanye bw'Ikigo cy'Igihugu cy'Imisoro n'amahoro n'Akarere ka Kamonyi ku Karere habereye amahugurwa yatumiwemo abasora bashya batangiye ubucuruzi kuva mu kwezi kwa Kanama kugera mu Ukuboza.


Ibiganiro byitabiriwe n'Umuyobozi w'Imirimo Rusange mu Karere Bwana Bushayija Fred, amahugurwa yatanzwe n'Umuhuzabikorwa wa RRA Bwana Uwimana Simon. Abasora bahuguwe ku misoro itandukanye ari iyo ku rwego rw'Igihugu ndetse n'imisoro yeguriwe Inzego z'Imitegekere y'Igihugu zegerejwe abaturage. Abasora bahuguwe ku birebana n’itangwa ry’umusoro w’ipatante, umusoro w’ubukode n’umusore ku nyungu. Abitabiriye babajije ibibazo bibonerwa ibisubizo bityo bakaba biteguye kuba abasora beza bagateza igihugu imbere.