GUVERINERI YATANGIJE IGIHEMBWE CY’IHINGA 2025 A
Tariki ya 01 Ukwakira 2024, mu gishanga cya Kibuza Umurenge wa Gacurabwenge, niho habereye ku rwego rw’Intara hatangirijwe igihembwe cy'ihinga cya A 2025 muri iki gishanga niho hakorera koperative KABIYAKI.
Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Mme KAYITESI Alice niwe watangije iki gihembwe ku mugaragaro hari kandi Umuyobozi w'Akarere Dr. NAHAYO Sylivere, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Ubukungu bwana Niyongira Uzziel, abari muri task force yo kwihaza mu biribwa ku rwego rw'Igihugu, abahagarariye RAB, abahagarariye inzego z'umutekano mu Karere, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge hari kandi kandi n'abafatanyabikorwa batandukanye barimo Rumbuka, Tubura na Yean.

-Guverineri Kayitesi yibukije ko iki gihembwe cy’ihinga kigomba kwitabwaho kugira ubuhinzi bukomeza kuba koko umusingi w’imibereho myiza y’abaturage.
Yavuze kandi ko ubutaka bwose buhingwe bubyazwe umusaruro bakoreshe imbuto z’indobanure, bagire n’umuco wo gukoresha inyongeramusaruro (imvaruganda ndetse n’imborera).