GUVERINERI YASABYE INKOMEZABIGWI ICYICIRO CYA XII KURANGWA N’IMYITWARIRE IBONEYE
Ubwo hasozwaga Itorero ry’Inkomezabigwi icyiciro cya 12 mu Murenge wa Runda mu Kigo RUNDA TSS tariki 29 Ukuboza 2024, mu butumwa bwe Guverineri yasabye urubyiruko rushoje Itorero kwirinda ingeso mbi n’ibibazo bibangamira iterambere ry’abantu n’igihugu harimo ubuzererezi, kwishora mu biyobyabwenge, ubusinzi, inda zitateguwe n’iziterwa abangavu, ruswa n’ibindi.
Uru rubyiruko rwasbwe kandi kwirinda guta ishuri, kwamaganira kure ababayobya bashaka kubaganisha mu nyungu zabo bwite zihabanye n’izo ubuyobozi bw’Igihugu bushyize imbere. Umuyobozi w’Intara yanasabye aba banyehsuri barangije ayisumbuye kwirinda inzira z’ubusamo (short cuts) mu gushaka ubukire n’imibereho myiza kuko akenshi zirangira nabi.
Uretse Umuyobozi w’Intara, muri iki gikorwa hari kandi Umuyobozi w’Akarere Dr. Nahayo Sylvere, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Ushinzwe ubukungu bwana Niyongira Uzziel, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza Mme Uwiringira Marie Josee, Umuyobozi wa “Reserve Forces” mu Karere Lt. Colonel Eliphaz MUGISHA hamwe n’abandi bagize inama y’umutekano itaguye y’Akarere.
Nyuma y'umuhango wo guhabwa izina ry'Inkomezabigwi XII no kwinjizwa mu zindi ntore z'Abesamihigo ba Kamonyi, izi ntore z'abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye bamaze gushyira umukono ku mihigo biyemeje kuzesa mu rwego rwo gufasha mu iterambere ry'igihugu.
