GUVERINERI W’INTARA Y’AMAJYEPFO ARASABA ABATURAGE KWIRINDA UBUCUKUZI BUTEMEWE
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mme Kayitesi Alice, arasaba abaturage kwirinda kwangiza ibishanga kuko bifatiye runini ubuzima bw’abaturage. Ibi yabigarutseho ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki 20 Gicurasi 2025, mu nama y’umutekano yamuhuje n’abaturage baturiye iki gishanga gikora gikora ku Mirenge ya Karama, Kayenzi, Ngamba, Rukoma n’agace gato k’Umurenge Gacurabwenge.
Muri iyi nama, Guverineri Kayitesi yasabye abaturage kumva ko amabuye y’agaciro bakurikiye muri iki gishanga kuko ubuhinzi bwahakorerwaga aribwo butunze abaturage benshi kurusha, kandi ibi biri no mu rwego rwo kwirinda kwangiza ibidukikije. Yabasabye rero kureka gukomeza kwangiza igishanga kandi asaba koperative ikorera muri iki gishanga gutegura umuganda wo gusubiranya ahangijwe, ubuyobozi nabwo bukazifatanya nabo muri uyu muganda.