Guverineri Kayitesi yifatanyije n’abaturage i Nyarubaka mu muganda rusange usoza wibanze ku kubakira umuturage utishoboye
Kuri uyu wa gatandatu tariki 30 Nyakanga 2022 hirya no hino mu Karere abaturage n'ubuyobozi bitabiriye umuganda rusange. Hibanzwe ku gufata neza ibikorwaremezo ndetse no gukemura ibibazo bikibangamiye Imibereho Myiza y'abaturage.
◾Mu Mudugudu wa Remera, Akagari ka Gitare mu Murenge wa Nyarubaka niho habereye ku rwego rw'Akarere Umuganda rusange usoza ukwezi. Ni umuganda wibanze ku kubaka inzu y'umuturage utishoboye; habumbwa amatafari ndetse no kubaka umusingi.
◾Uyu muganda witabiriwe na Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Mme KAYITESI Alice, Umuyobozi w'Ingabo mu Ntara y'Amajyepfo Gen.Emmy RUVUSHA, Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, Umuyobozi w'Akarere Dr NAHAYO Sylvere, VM Ushinzwe Imibereho Myiza Mme UWIRINGIRA Marie Josée, inzego z'umutekano mu Karere, abanyeshuri 90 baturutse muri Kaminuza y'u Rwanda bimbubiye mu muryango DUSAF bayobowe na Perezida wa DUSAF RWIKAZA Gentil n'abanyeshuri banyuranye biganjemo abavuka muri Kamonyi. Umuganda wagenze neza.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo yasabye buri wese kugira uruhare mu kurwanya isuri. Yibukije abaturage i Nyarubaka kugira umuco w'isuku,kurwanya icyorezo cya Covid-19 bakikingiza byuzuye kuko aribwo buryo buzadufasha gutsinda burundu iki cyorezo
Gen.Emmy RUVUSHA Umuyobozi w'Ingabo mu Ntara y'Amajyepfo yasabye abatuye Umurenge wa #Nyarubaka bari bitabiriye umuganda;gukomeza gusigasira umutekano; ashimangira ko umutekano ariwo musingi w'iterambere n'imibereho myiza by'igihugu
Babinyujije mu ikinamico, abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda batanze ubutumwa ku baturage b'i Nyarubaka ; babashishikariza kwirinda ruswa, gukumira ihohoterwa n'imirire mibi mu miryango; babibukije ko bagomba gutanga mutuweli bakarinda ubuzima bwabo