Guverineri Kayitesi yasabye abaturage gukomeza kugira uruhare mu kwicungira umutekano
Mu ruzinduko rw’umunsi umwe yagiriye mu Murenge wa Ngamba mu Karere ka Kamonyi kuri uyu wa 28 Nzeri 2021, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mme Kayitesi Alice yasabye abaturage bari bitabiriye inteko y’abaturage mu Kagari ka Kazirabonde, ko basabwa gukomeza kugira uruhare mu kubumbatira umutekano, inzego zisanzwe zishinzwe umutekano zikaza zibunganira.

Guverineri w’iyi Ntara, yibukije ko umutekano ari wo shingiro rya byose, asaba abatuye uyu Murenge kwirinda ibyaha iyo biva bikagera, by’umwihariko bagakumira akajagari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Umuyobozi w’iyi Ntara yagize ati” nitwe baturage tugomba kugira uruhare mu gucunga umutekano, tugakumira ibi byaha byo gukubita no gukomeretsa biri mu miryango yacu imwe n’imwe. Ni ngombwa rero ko buri wese agaragaza uruhare rwe kandi amarondo agakorwa neza”.
Kuri ubu bucukuzi bukorwa mu kajagari bigatuma habaho kwica nkana amategeko n’amabwiriza agenga ibikorwa nk’ibi by’ubucukuzi, Umuyobozi w’iyi Ntara yasabye abaturage kwirinda ibi bikorwa, yibutsa ko inzira zemewe zo kwaka ibyangombwa by’ubucukuzi zizwi, bityo ko buri wese ushaka kujya mu bikorwa by’ubucukuzi arahamagarirwa gushaka ibyangombwa mu nzego zibishinzwe, kandi akita ku mutekano w’abakozi be ku kazi.
Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, muri iyi nama yibukije abaturage gukumira ibyaha bitaraba, kandi igihe cyose bagatangira amakuru ku gihe. Yijeje abaturage ko inzego z’umutekano zihari kugira ngo zikomeze gufatanya n’abaturage gucunga umutekano w’abantu n’ibintu byabo. Umuyobozi wa Polisi mu Ntara, yongeyeho ko umutekano ari ishingiro ry’imibereho myiza n’iterambere bityo asaba abatuye uyu Murenge kurushaho kuwubumbatira.
Umuyobozi w’Akarere bwana TUYIZERE Thaddee, yijeje ubuyobozi bw’Intara ko bazakomeza ubufatanye mu gukurikirana aka kajagari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro gacika kandi hakazabaho igenzura rihoraho ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Mine na Petroli, ndetse uzafatirwa muri ibi bikorwa binyuranyije n’amategeko azabihanirwa.
Uretse ibirebana n’umutekano, abaturage basabwe kwitegura neza igihembwe cy’ihinga 2022 A, kwitegura itangira ry’amashuri umwaka wa 2021-2022, basabwe gukomeza gukumira icyorezi cya Covid-19 aho batuye kuko iki cyorezo ntaho cyagiye kiracyahari.
Iyi nama yari yitabiriwe n’abagize inama y’umutekano itaguye y’Akarere, abagize inama y’umutekano itaguye y’Intara, ibyiciro by’abatowe mu buyobozi bw’Imidugudu, Akagari n’Umurenge n’abafashamyumvire mu Murenge wa Ngamba.
