Gutangiza ukwezi kw’imiyoborere myiza no gukemura ibibazo by’abaturage
Kuri uyu wa kabiri tariki 06 Nzeri 2022, mu Mirenge yose igize akarere ka Kamonyi hatangijwe ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza. Ni gahunda ngarukamwaka ariko yari yarakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19 cyibasiye u Rwanda n’isi muri rusange.
Atangiza iyi gahunda ku mugaragaro ku rwego rw’Akarere ubwo yari mu Kagari ka Kabagesera mu Murenge wa RUNDA, Umuyobozi w’Akarere Dr.NAHAYO Sylvere yasobanuye ko ikigamijwe ari ugufasha abaturage kubona serivisi nziza bugufi yabo tubasanze mu Tugari, ngo ariko hakazibandwa ku gukemura ibibazo bisa n’ibyananiranye mu zindi nzego. Umuyobozi w’Akarere yagize ati:’’ hari ibibazo biba byarananiranye biturutse mu Tugari cyangwa mu Mirenge. Ibyo rero nk’ubuyobozi bw’Akarere tuba tugomba kubimenya tugatanga serivisi nziza ku muturage kuko si byiza ko umuturage ufite ikibazo ahora asiragizwa mu nzego asaba kurenganurwa kandi duhari ngo tumufashe. Ni inshingano zacu rero kumufasha ibibazo afite tukabikemura’’.

Umuyobozi w’Akarere yasabye abaturage ariko kwirinda kugirana amakimbirane na bagenzi babo kuko ibyo aribyo bituma imibanire mu muryango imera nabi bakabana mu bibazo bidashira bikadindiza iterambere ry’igihugu. Uyu muyobozi yasabye abaturage ko igihe cyose bagize ikibazo bajya biyambaza inzego z’ubuyobozi zibegereye kugira ngo bafashwe kubikemura kuko ubuyobozi bubereyeho gukemura ibibazo by’abaturage.
Mukakimenyi Marie Jeanne atuye mu Karere ka Kamonyi Umurenge wa RUNDA mu Kagari ka Kabagesera. Nawe yari yitabiriye iyi nteko y’abaturage ari nayo yatangirijwemo iyi gahunda y’ukwezi kw’imiyoborere myiza. Yavuze ko ashima ko ubuyobozi bwatekereje kurushaho kwegera abaturage kuko ngo hari igihe umuntu agira ikibazo yakegera urwego runaka ntirumufashe ngo ariko ubwo Akarere gakurikirana umunsi ku wundi ubuzima bw’abaturage bizarushaho kumera neza bifashe mu iterambere ry’igihugu.

Ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza ni gahunda yihariye ubuyobozi bwafashe yo kurushaho kwegera abaturage mu Tugari hagamijwe kwakira no gukemura ibibazo, kuganira kuri gahunda za Leta zikeneye Ubukangurambaga no kwibukiranya politiki z'imiyoborere no gukorera mu mucyo. Mu gutangiza iki gikorwa, Umuyobozi w'Akarere Dr NAHAYO Sylvere yari mu Kagari ka Kabagesera, ku kibuga cy’umupira kiri hafi y’Ishuri rya RUNDA TSS, iyi gahunda yanitabiriwe n'Umuyobozi wa Polisi mu Karere Supt Nsabimana Jean Bosco n'abandi mu nzego z'umutekano. VM ushinzwe ubukungu bwana Uzziel Niyongira yitabiriye inteko y'abaturage mu Kagari ka Gihinga Umurenge wa Gacurabwenge anatangiza ukwezi kw'imiyoborere myiza.