GIKORO: HAKOZWE UMUGANDA WO GUSUBIRANYA IGISHANGA AHANGIJWE N’UBUCUKUZI BW’AMABUYE Y’AGACIRO MU BURYO BUTEMEWE.
Mu gishanga cya Gikoro kiri hagayi y’Imirenge ya Karama, Kayenzi, Rukoma, Ngamba n’igice gito cy’Umurenge wa Gacurabwenge, niho habereye ku rwego rw’Intara Umuganda rusange usoza ukwezi kwa Gicurasi 2025.
Ni umuganda witabiriwe n’abayobozi mu nzego zinyuranye haba mu buyobozi bwite bwa Leta, abagize inzego z’umutekano, abafatanyabikorwa abaturage bagera ku bihumbi 4 bo muri iyi Mirenge ikora kuri iki gishanga, abajyanama muri Njyanama y’Akarere n’abagize ubuyobozi kuva Umudugudu, Akagari, Umurenge n’Akarere ka Kamonyi. Uyu muganda kandi witabiriwe n’abagize inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite bari mu ruzinduko mu Karere ka Kamonyi, basuzuma ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mme Kayitesi Alice yasabye abaturage kwirinda ibikorwa byangiza ibikorwa by’inyungu rusange, ngo kuko nk’iki gishanga cyangijwe n’abacukura mu buryo bunyuranyije n’amategeko byatumye abaturage ubuso bahingagaho bugabanuka, ibyo bikaba byaratumye umusaruro bahabonaga utagrezweho kuko nibura 20ha nizo zangijwe.
Yababye kureka ibikorwa bibi nk’ibi abibutsa ko gukomeza kwangiza ibishanga biri mu bikoze icyaha.
Mu butumwa bwe Hon. Bitunguramye Diogene uyoboye itsinda ry'abadepite riri mu ruzinduko mu Karere mu nama n'abaturage nawe yagarutse ku butumwa busaba abaturage kwirinda ibyaha ahubwo bagahigikorwa icyo aricyo cyose cyakwangiza yabasabye guharanira umuryango utekanye, ubwumvikane mu bavandimwe, ubucuti mu baturanyi n'umubano mwiza hagati y’abashakanye bityo bagire imibereho myiza.
Abagize Inama Njyanama y'Akarere nabo bifatanyije n'abaturage hirya no hino mu Mirenge mu muganda. Perezida w'Inama Njyanama bwana Nyoni Emilien Lambert hamwe n'itsinda ry'abajyanama yitabiriye umuganda i Musambira muri gahunda y'icyumweru cy'ubufatanye bw'Abaturage n'Inama Njyanama.

