GIHINGA: HATASHYWE UBUSITANI BWITIRIWE ABANYAKURI
Ku mugoroba wo kuwa gatandatu tariki 27 Nyakanga 2024, ku bufatanye n'Umuryango SEVOTA uyobowe n'umuyobozi wawo Mme Mukasarasi Godelive, i Gihinga mu Murenge wa Gacurabwenge habereye umuhango wo gutaha ku mugaragaro ubusitani bwitiriwe " abanyakuri" Jardin des Justes iyi ikaba ari gahunda mpuzamahanga yo kwimakaza ibikorwa by'ubugiraneza no kwitangira abandi hagamijwe kuba intangarugero mu buzima bwa buri munsi no kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye. Ubu busitani buzajya bwifashishwa mu kwimakaza imibanire myiza mu muryango no guharanira kuba kuba umusingi w'imibereho myiza n'iterambere rirambye.

Iki gikorwa cyitabiriwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi Dr NAHAYO Sylvere ari kumwe n'umujyanama w'Umunyamabanga mukuru w'Umuryango w'Abibumbye ( UN) ushinzwe gukumira Jenoside Mme Alice Wairimu Nderitu.
