GAHAMANYI David YARAHIRIYE KWINJIRA MU NAMA NJYANAMA Y'AKARERE KA KAMONYI
Ku biro by’Akarere tariki 30 Mata 2025 urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwakiriye indahiro y'Umujyanama rusange w'Akarere RUGWIRO GAHAMANYI David watowe mu matora yo kuzuza inzego.
Ni Umuhango wayobowe na Visi Perezida w'Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga Mme KANKINDI Olive hari kandi abagize Komite Nyobozi y'Akarere, Abagize Komisiyo y'Imiyoborere myiza mu nama Njyanama y'Akarere n'abakozi bakorera ku cyicaro cy'Akarere.
Mu bindi bikorwa by’Inama Njyanama, Abajyanama bagize Komisiyo y'Imiyoborere myiza mu Nama Njyanama y'Akarere bakoze inama yari iyobowe n'Umunyamabanga wayo Mme MUKANYANDWI Rose. Muri iyi nama harebawe hamwe aho imihigo yo nkingi y'imiyoborere myiza igeze ishyirwa mubikorwa, uko icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyagenze mu Karere na gahunda ya tubagororere mu muryango.
