Gacurabwenge: Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Kimwe n’ahandi mu gihugu,mu Mudugudu wa Kamonyi ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kamonyi mu Murenge wa Gacurabwenge, kuri uyu wa 13 Mata 2023 habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni gahunda yahujwe no gusoza icyumweru cy’icyunamo; cyo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside. Abayobozi, abaturage, inshuti n’abavandimwe bari baje gufata mu mugongo abatuye uyu Murenge.

Annonciata Mukamurigo atanga ubuhamya
Mu buhamya bwe, Mme Mukamurigo Annonciata utuye mu Kagari ka Gihinga Umudugudu wa Nyagasozi warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yagarutse ku nzira y’umusaraba yanyuzemo we na bagenzi mu gihe cya Jenoside. Yavuze ko bibibaje kuba abari inshuti zabo, abaturanyi, abo bari bafitanye igihango mu miryango aribo babahindutse bakabahiga bakabica babaziza gusa uko bavutse. Yashoje ubuhamya ashimira ingabo zahoze ari iza RPF Inkotanyi zirangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame; kuko arizo zabashije kubarokora zigahagarika Jenoside.

Abitabiriye gahunda yo kwibuka
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Akarere, Umuyobozi w’Akarere Dr. Nahayo Sylvere yatanze ubutumwa bw’ihumure ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uyu muyobozi yashimangiye ko bazakomeza kuba hafi abarokotse babagezaho ubufasha mu buzima bwa buri munsi kugira ngo bakomeze guharanira kubaho; bityo imibereho yabo irusheho kuba myiza.
Umuyobozi w'Akarere ashyira ururaho ku mva
Umuyobozi w’Akarere yasabye kandi abaturage kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, by’umwihariko asaba urubyiruko kwiga amateka mu rwego rwo kugira ngo batange umusanzu wabo mu guhangana n’abagoreka amateka n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
NIZEYIMANA Theogene Umuyobozi w’Ikigo cy’Ishuri mu Murenge wa Gacurabwenge niwe watanze ikiganiro ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni ikiganiro cyibanze k’Umubano w’Abanyarwanda mbere y’ubukoroni, gusenyuka k’umubano w’abanyarwanda ndetse yagarutse ku buryo amacakubiri yabibwe mu bana b’u Rwanda. Muri iki kiganiro abitabiriye bagejejweho ingaruka z’ubukoroni harimo gusenya ubunyarwanda no kwigisha Abanyarwanda ko atari bamwe, gukuraho ubwami. Yashimangiye ko ayo macakubiri no kubiba urwango aribyo byagejeje igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nizeyimana Theogene atanga ikiganiro
Perezida w’umuryango Ibuka uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bwana Benedata Zacharie, nawe yihanganishije abarokotse, avuga ko nk’umuryango IBUKA bafite inshingano zo kubahumuriza no kubaba hafi mu mibereho yabo kugira ngo ubuzima bwabo bwitabweho.
Perezida wa Ibuka ashyira ururabo ku mva
Yashimiye ubuyobozi bw’Akarere ku bw’umusanzu wabwo mu kuba bugufi abarokotse, ashimira kandi ubuyobozi bw’igihugu kubera imiyoborere myiza yubakiye ku bumwe bw’abanyarwanda; imiyoborere ishyira imbere imibanire myiza izira amakemwa.

inzezo z'umutekano zashyize indabo ku mva mu rwego rwo guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Mutesire Olive
Internee/ Internatioanal Relations-UR