GACURABWENGE: HAKOZWE IBIGANIRO KU GUKUMIRA AKAJAGARI MU MITURIRE
imiturire y'akajagari yayobowe Mme UMUGIRANEZA Marthe UmunyamabangaNshingwabikorwa w'Umurenge hari kandi Perezida w’Inama Njyanama y’Umurenge.
Muri ibi biganiro hari hatumiwe abakuru b’Imidugudu bose, ushinzwe umutekano ku Mudugudu, abafashamyumvire mu mibereho myiza (parasocial workers); community policing ku Mudugudu, abayobozi b’Utugari n’abakozi bashinzwe Imibereho myiza n’iterambere mu Tugari, inzego z’umutekano mu Murenge, abayobozi b'Ibigo by'amashuri,...
Mu nama hemejweko nta muntu wemerewe gusiza ikibanza, kubumba amatafari nta cyangombwa cyo kubaka afite kandi inzego zose zigafatanya gukumira iyo mikorere mibi. Abitabiriye biyemejwe kandi ko guhera ku rwego rw'Umudugudu, ku Kagari no ku Murenge bazajya bakora ubugenzuzi bw'imiturire buhoraho kandi umudugudu cyangwa mu Kagari hazagaragaramo akajagari bazabibazwa.
Hemejwe ko imihanda yose igomba kuba yatunganijwe bitarenze taliki ya 30/06/2025, nyuma hazabaho ubugenzuzi aho izaba itakozwe bazabibazwa.

