GACURABWENGE: HABEREYE IBIRORI BY’UMUNSI MPUZAMAHANGA W’ABAFITE UBUMUGA

Tariki ya 03 Ukuboza 2025, muri GS Rosa Mystica mu Murenge wa Gacurabwenge niho habereye ku rwego rw’Akarere ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'Abantu bafite Ubumuga . Insanganyamatsiko y'uyu mwaka igira iti" Dushyigikire umuryango udaheza Abantu bafite Ubumuga duteze imbere imibereho myiza" . 

Uyu munsi waranzwe n’ibikorwa bitandukanye biganisha ku kugaragaza ko abafite ubumuga bashoboye, hakaba hanatanzwe ku miryango y’abatishoboye matelas 86,  ingurube 60 n’imashini 5 byatanzwe na Cartas Dioseze ya Kabgayi mu rwego kongerera ubushobozi abafite ubumuga no kwiteza imbere.

Ibi birori byitabiriwe na Musenyeri NTIVUGURUZWA Balthazar umushumba wa Dioseze Gaturika ya Kabgayi, ubuyobozi bw’Akarere bwari buhagarariye n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza Mme UWIRINGIRA Marie Josee, hari kandi Umuhuzabikorwa wa NCPD mu Karere bwana NZIGIYIMANA Michel.